-
Intangiriro 16:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko uwo mumarayika wa Yehova aramubwira ati: “Subira kwa nyokobuja maze wicishe bugufi umwumvire.” 10 Hanyuma uwo mumarayika wa Yehova aramubwira ati: “Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, ku buryo nta muntu wabasha kubabara.”+
-
-
Intangiriro 17:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Naho ku byo wasabiye Ishimayeli, nakumvise. Na we nzamuha umugisha abyare abana benshi, abazamukomokaho babe benshi cyane. Abatware 12 bazamukomokaho kandi abantu bazamukomokaho bazaba benshi cyane, bagire imbaraga.+
-