10 Hanyuma uwo mumarayika wa Yehova aramubwira ati: “Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, ku buryo nta muntu wabasha kubabara.”+ 11 Uwo mumarayika wa Yehova yongeraho ati: “Dore uratwite kandi uzabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Ishimayeli, kuko Yehova yumvise akababaro kawe.