-
Intangiriro 12:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Nuko Farawo atumaho Aburamu aramubaza ati: “Ibyo wankoreye ni ibiki? Kuki utambwiye ko ari umugore wawe? 19 Kuki wavuze uti: ‘ni mushiki wanjye,’+ none nkaba nari ngiye kumugira umugore wanjye? Nguyu umugore wawe. Mufate ugende!”
-
-
Intangiriro 26:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Abimeleki ahita ahamagara Isaka aramubwira ati: “Ndabibonye ni umugore wawe! None kuki wavuze uti: ‘ni mushiki wanjye?’” Isaka aramusubiza ati: “Nabivuze bitewe n’uko natinyaga ko banyica, bamumpora.”+ 10 Ariko Abimeleki akomeza kumubwira ati: “Ibyo wadukoreye ni ibiki?+ Hari igihe umwe mu bantu banjye yari kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore wawe kandi wari kuba utumye dukora icyaha!”+
-