27 Amaherezo Yakobo agera kwa papa we Isaka i Mamure,+ mu karere ka Kiriyati-aruba, ari ho hitwa Heburoni, ari na ho Aburahamu na Isaka bari barimukiye.+
22 Bazamutse i Negebu bagera i Heburoni.+ Icyo gihe Ahimani, Sheshayi na Talumayi,+ ari bo bahungu ba Anaki,+ ni ho bari batuye. Heburoni yari yarubatswe habura imyaka irindwi ngo Sowani yo muri Egiputa yubakwe.