-
Intangiriro 25:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko abahungu be ari bo Isaka na Ishimayeli bamushyingura mu buvumo bw’i Makipela, mu murima uri imbere y’i Mamure wahoze ari uwa Efuroni umuhungu wa Sohari w’Umuheti,+ 10 uwo Aburahamu yari yaraguze n’abahungu ba Heti. Aho ni ho bashyinguye Aburahamu kandi ni na ho bari barashyinguye umugore we Sara.+
-
-
Intangiriro 49:29-33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Hanyuma arabategeka ati: “Dore ngiye gupfa.+ Muzanshyingure iruhande rwa papa na sogokuru, mu buvumo buri mu murima wa Efuroni w’Umuheti.+ 30 Ubwo buvumo buri mu murima w’i Makipela imbere y’i Mamure mu gihugu cy’i Kanani, uwo Aburahamu yaguze na Efuroni w’Umuheti kugira ngo ajye awushyinguramo. 31 Aho ni ho bashyinguye Aburahamu n’umugore we Sara.+ Ni ho bashyinguye Isaka+ n’umugore we Rebeka kandi ni ho nashyinguye Leya. 32 Uwo murima waguzwe hamwe n’ubuvumo burimo, wari uw’abahungu ba Heti.”+
33 Yakobo arangije guha abahungu be ayo mabwiriza, asubiza amaguru ku buriri bwe, ashiramo umwuka, arapfa kimwe na ba sekuruza.*+
-
-
Intangiriro 50:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Bajyana umurambo we mu gihugu cy’i Kanani, bawushyingura mu buvumo bwo mu murima w’i Makipela uri imbere y’i Mamure, uwo Aburahamu yaguze na Efuroni w’Umuheti kugira ngo ajye awushyinguramo.+ 14 Yozefu amaze gushyingura papa we, asubira muri Egiputa ari kumwe n’abavandimwe be n’abandi bose bari bajyanye na we gushyingura.
-