-
Intangiriro 17:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Hanyuma kuri uwo munsi Aburahamu afata umuhungu we Ishimayeli n’abantu bose b’igitsina gabo bo mu muryango we n’umugaragu wese yaguze, ni ukuvuga buri muntu wese w’igitsina gabo wavukiye mu rugo rwe, arabakeba nk’uko Imana yari yabimubwiye.+
-
-
Intangiriro 22:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko Aburahamu azinduka kare mu gitondo atunganya indogobe ye, afata abagaragu be babiri n’umuhungu we Isaka kandi yasa inkwi yari gukoresha atamba igitambo. Hanyuma arahaguruka ajya ahantu Imana y’ukuri yari yamubwiye.
-
-
Yakobo 2:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Ese ntuzi ko sogokuruza Aburahamu Imana yamwise umukiranutsi bitewe n’ibikorwa bye, igihe yari yemeye gushyira umwana we Isaka ku gicaniro kugira ngo amutambe?+
-