-
Abaheburayo 11:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Ukwizera ni ko kwatumye Aburahamu, igihe yageragezwaga,+ yarabaye nkaho rwose yatambye Isaka. Nuko uwo muntu wari warakiranye ibyishimo amasezerano, agerageza gutamba umwana we w’ikinege,*+ 18 nubwo yari yarabwiwe ati: “Abazakwitirirwa bazakomoka kuri Isaka.”+ 19 Ariko yizeraga ko niyo umwana we yapfa, Imana yashoboraga kumuzura. Ibyo byagereranyaga ibyari kuzabaho mu gihe kizaza.+
-
-
Yakobo 2:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Ese ntuzi ko sogokuruza Aburahamu Imana yamwise umukiranutsi bitewe n’ibikorwa bye, igihe yari yemeye gushyira umwana we Isaka ku gicaniro kugira ngo amutambe?+
-