9 Amaherezo bagera ahantu Imana y’ukuri yari yamubwiye, nuko Aburahamu ahubaka igicaniro, agishyiraho inkwi, azirika umuhungu we Isaka amaboko n’amaguru, maze amushyira kuri icyo gicaniro hejuru y’inkwi.+ 10 Hanyuma Aburahamu afata icyuma agira ngo yice umuhungu we.+