17 Iki ni cyo gituma Papa ankunda:+ Ni uko nemera gutanga ubuzima bwanjye+ kugira ngo nzongere mbubone. 18 Nta wubunyaka, ahubwo nemera kubutanga ku bushake bwanjye. Mfite uburenganzira bwo kubutanga, kandi mfite n’uburenganzira bwo kongera kububona.+ Iryo ni itegeko nahawe na Papa wo mu ijuru.”