2 Tujye duhanga amaso Yesu,+ ari we Muyobozi Mukuru akaba ari na we utunganya ukwizera kwacu. Kubera ko yari azi ibyishimo yari kuzagira, yihanganiye urupfu rwo ku giti cy’umubabaro,* ntiyita ku kuntu bamukozaga isoni, maze yicara iburyo bw’intebe y’Ubwami y’Imana.+