23 Uwo muntu mwamufashe biturutse ku bushake bw’Imana no ku bushobozi bwayo bwo kumenya ibintu bitaraba,+ kandi mwamumanitse ku giti mukoresheje abica amategeko, maze muramwica.+ 24 Ariko Imana yaramuzuye+ imukiza urupfu, kuko bitashobokaga ko rumuherana.+