-
Intangiriro 25:31-33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Yakobo aramusubiza ati: “Banza ungurishe uburenganzira uhabwa n’uko uri umwana w’imfura.”+ 32 Esawu na we aramubwira ati: “Ubu se ko ngiye kwipfira, urabona uburenganzira mpabwa n’uko ndi umwana w’imfura bumariye iki?” 33 Yakobo aramubwira ati: “Banza urahire!” Nuko ararahira, aba ahaye Yakobo uburenganzira yahabwaga no kuba ari umwana w’imfura ngo abugure.+
-
-
Abaroma 9:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Ariko isezerano ntiryatanzwe icyo gihe gusa, ahubwo ryanatanzwe igihe Rebeka yari atwite impanga za sogokuruza Isaka.+ 11 Igihe abo bana bari bataravuka, na mbere y’uko bagira ikintu cyiza cyangwa ikibi bakora, Imana yagaragaje ko itoranya abantu ikurikije umugambi wayo, aho gushingira ku bikorwa byabo. 12 Rebeka yarabwiwe ati: “Umukuru azakorera umuto.”+
-