14 Aba ni bo batware b’imiryango y’Abisirayeli: Abahungu ba Rubeni, imfura ya Isirayeli+ ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi.+ Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Rubeni.
5Rubeni+ yari imfura ya Isirayeli, ariko uburenganzira buhabwa umwana w’imfura yarabwambuwe buhabwa abahungu ba Yozefu+ umuhungu wa Isirayeli, kubera ko Rubeni yaryamanye* n’umugore* wa papa we.+ Ni yo mpamvu mu bisekuru by’umuryango we, Rubeni atanditswe ko ari we mwana w’imfura.