-
Kuva 26:15-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “Iryo hema uzaribarize amakadire*+ mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya maze uyashinge.+ 16 Buri kadire izabe ifite uburebure bwa metero 4 na santimetero 45* n’ubugari bwa santimetero 67.* 17 Buri kadire izabe ifite uduhato* tubiri duteganye. Uko ni ko uzakora ayo makadire yose y’iryo hema. 18 Iryo hema uzaribarize amakadire 20 uyashyire mu ruhande rwerekeye mu majyepfo.
-