-
Kuva 36:20-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Hanyuma abaza amakadire* y’ihema, ayabaza mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya,+ arayashinga.+ 21 Buri kadire yari ifite uburebure bwa metero enye na santimetero 45* n’ubugari bwa santimetero 67.* 22 Buri kadire yari ifite uduhato* tubiri duteganye. Uko ni ko yakoze amakadire yose y’iryo hema. 23 Abariza ihema amakadire, ashyira amakadire 20 mu ruhande rwerekeye mu majyepfo.
-