-
Kuva 26:19-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 “Uzacure ibisate by’ifeza 40+ ubicemo imyobo, ushingemo ayo makadire 20, buri kadire uyishyire mu myobo y’ibisate bibiri, n’indi kadire uyishyire mu myobo y’ibisate bibiri.+ 20 Ku rundi ruhande rw’ihema rwerekeye mu majyaruguru uzahashyire amakadire 20, 21 n’ibisate by’ifeza 40 biciyemo imyobo. Uzashinge ikadire imwe mu bisate bibiri n’indi uyishinge mu bisate bibiri.
-