-
Kuva 36:24-26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Acura ibisate by’ifeza 40 abicamo imyobo, ashingamo ayo makadire 20, buri kadire ayishinga mu myobo y’ibisate bibiri n’indi kadire ayishinga mu myobo y’ibisate bibiri.+ 25 Ku rundi ruhande rw’ihema rwerekeye mu majyaruguru ahashyira amakadire 20 26 n’ibisate by’ifeza 40 biciyemo imyobo, ashinga ikadire imwe mu bisate bibiri n’indi kadire ayishinga mu bisate bibiri.
-