-
Kuva 25:17-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 “Uzayikorere umupfundikizo muri zahabu itavangiye. Uburebure bwawo buzabe metero imwe na santimetero 11, n’ubugari bwawo bube santimetero 67.+ 18 Kandi uzakore abakerubi babiri muri zahabu. Uzabacure muri zahabu ubashyire ku mpera zombi z’umupfundikizo.+ 19 Uzashyire abakerubi ku mpera zombi z’umupfundikizo, umwe ku mpera imwe, undi ku yindi. 20 Abo bakerubi bazabe barambuye amababa yabo yombi bayerekeje hejuru,+ bayatwikirije umupfundikizo. Bazabe berekeranye, bareba ku mupfundikizo.
-