-
Kuva 25:31-39Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 “Uzakore igitereko cy’amatara+ muri zahabu itavangiye. Icyo gitereko kizacurwe muri zahabu. Indiba yacyo, uruti rwacyo, amashami, udukombe, amapfundo n’uburabyo bwacyo, byose bizabe bifatanye n’icyo gitereko.+ 32 Icyo gitereko kizabe gifite amashami atandatu ku ruti rwacyo, amashami atatu mu ruhande rumwe n’andi atatu mu rundi ruhande. 33 Kuri buri shami ryo ku ruhande rumwe hazabeho udukombe dutatu dufite ishusho y’indabyo z’agati kitwa umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo. Kuri buri shami ryo ku rundi ruhande hazabeho udukombe dutatu dufite ishusho y’indabyo z’agati kitwa umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo. Uko abe ari ko muzakora amashami atandatu ari ku ruti rw’icyo gitereko cy’amatara. 34 Kuri urwo ruti rw’igitereko hazabeho udukombe tune dufite ishusho y’indabyo z’agati kitwa umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo. 35 Ipfundo riri munsi y’amashami abiri rizabe riteye ku ruti, ipfundo riri munsi y’andi mashami abiri akurikiyeho na ryo rizabe riteye ku ruti, n’ipfundo riri munsi y’andi mashami abiri akurikiyeho na ryo rizabe riteye ku ruti. Bizabe bimeze bityo ku mashami atandatu azaba ateye ku ruti. 36 Amapfundo, amashami n’icyo gitereko cyose bizabe ari ikintu kimwe, bicuzwe muri zahabu itavangiye.+ 37 Uzagikorere amatara arindwi, kandi ayo matara azajye acanwa amurike imbere y’aho giteretse.+ 38 Udukoresho two kuvana ibishirira ku rutambi n’udukoresho two kubishyiraho, bizabe bicuzwe muri zahabu itavangiye.+ 39 Icyo gitereko n’ibikoresho byacyo byose bizabe bicuzwe muri zahabu itavangiye ipima ibiro 34 na garama 200.*
-