-
Kuva 30:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Aroni najya gucana amatara nimugoroba, ajye agitwikiraho umubavu. Uwo ni umubavu uzahora imbere ya Yehova mu bihe byanyu byose.
-
-
Abalewi 24:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Tegeka Abisirayeli bagushakire amavuta meza y’imyelayo isekuye yo gushyira mu matara, kugira ngo ajye ahora yaka.+ 3 Aroni azajye ayatunganyiriza mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, inyuma ya rido aho isanduku irimo amategeko* iri, kugira ngo ahore yaka imbere ya Yehova kuva nimugoroba kugeza mu gitondo. Iryo ni itegeko mwe n’abazabakomokaho muzakurikiza kugeza iteka ryose.
-
-
Kubara 8:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Vugana na Aroni umubwire uti: ‘igihe cyose ucanye amatara yo ku gitereko cy’amatara, ujye uyatereka ku buryo amurika imbere y’aho icyo gitereko cy’amatara giteretse.’”+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 13:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Buri gitondo na buri mugoroba+ batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro, umwotsi wabyo ukazamuka, bagatwika n’imibavu ihumura neza.+ Imigati igenewe Imana*+ iri ku meza akozwe muri zahabu itavangiye kandi bacana amatara ari ku gitereko cy’amatara+ gikozwe muri zahabu buri mugoroba.+ Dusohoza inshingano Yehova Imana yacu yaduhaye, ariko mwe mwaramutaye.
-