-
Kuva 27:20, 21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 “Uzategeke Abisirayeli bagushakire amavuta meza y’imyelayo isekuye yo gushyira mu matara, kugira ngo ajye ahora yaka.+ 21 Aroni n’abahungu be bazajye bayatunganyiriza mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, inyuma ya rido, aho isanduku irimo amategeko*+ iri, kugira ngo yakire imbere ya Yehova kuva nimugoroba kugeza mu gitondo.+ Iryo ni ryo tegeko Abisirayeli n’abazabakomokaho bazakurikiza kugeza iteka ryose.+
-
-
Kubara 8:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Vugana na Aroni umubwire uti: ‘igihe cyose ucanye amatara yo ku gitereko cy’amatara, ujye uyatereka ku buryo amurika imbere y’aho icyo gitereko cy’amatara giteretse.’”+
-