-
Abalewi 24:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Yehova abwira Mose ati: 2 “Tegeka Abisirayeli bagushakire amavuta meza y’imyelayo isekuye yo gushyira mu matara, kugira ngo ajye ahora yaka.+ 3 Aroni azajye ayatunganyiriza mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, inyuma ya rido aho isanduku irimo amategeko* iri, kugira ngo ahore yaka imbere ya Yehova kuva nimugoroba kugeza mu gitondo. Iryo ni itegeko mwe n’abazabakomokaho muzakurikiza kugeza iteka ryose.
-