3 Hanyuma haza undi mumarayika ahagarara hafi y’igicaniro,+ afashe mu ntoki igikoresho batwikiraho imibavu gikozwe muri zahabu, ahabwa imibavu+ myinshi yo gutwikira ku gicaniro gikozwe muri zahabu+ cyari imbere y’intebe y’ubwami, mu gihe cy’amasengesho y’abera bose.