-
Kuva 30:1-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 “Uzabaze igicaniro cyo gutwikiraho umubavu,+ ukibaze mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+ 2 Kizagire uburebure bwa santimetero 44 n’ibice 5* n’ubugari bwa santimetero 44 n’ibice 5, kigire impande enye zingana. Kandi kizagire ubuhagarike bwa santimetero 89.* Amahembe yacyo azabe akoranywe na cyo.+ 3 Uzagisige zahabu itavangiye ku ruhande rwo hejuru, ku mpande zacyo zose no ku mahembe yacyo, kandi uzagikorere umuguno wa zahabu ukizengurutse. 4 Nanone uzagikorere impeta nini ebyiri muri zahabu, uzitere munsi y’umuguno wacyo ku mpande zacyo ebyiri ziteganye, kugira ngo zizajye zishyirwamo imijishi* yo kugiheka. 5 Uzabaze imijishi mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya uyisige zahabu.
-