16 “Naho mu irembo ry’urwo rugo uzahashyire rido ifite uburebure bwa metero umunani na santimetero 90, iboshywe mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.+ Inkingi zaho zizabe enye, kandi uzazicurire ibisate bine biciyemo imyobo.+