-
Kuva 38:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Rido yo gukinga mu irembo ry’urwo rugo yakozwe n’umuhanga wo kuboha, ayiboha mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze. Yari ifite uburebure bwa metero umunani na santimetero 90* n’ubuhagarike bwa metero ebyiri na santimetero 22,* kandi yareshyaga n’imyenda y’urugo.+ 19 Inkingi zayo enye n’ibisate bine byo kuzishingamo byari bicuzwe mu muringa. Utwuma twihese twazo twari ducuzwe mu ifeza n’imitwe yazo yari isize ifeza, kandi ibifunga byazo byari bicuzwe mu ifeza.
-