-
Kuva 26:19-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 “Uzacure ibisate by’ifeza 40+ ubicemo imyobo, ushingemo ayo makadire 20, buri kadire uyishyire mu myobo y’ibisate bibiri, n’indi kadire uyishyire mu myobo y’ibisate bibiri.+ 20 Ku rundi ruhande rw’ihema rwerekeye mu majyaruguru uzahashyire amakadire 20, 21 n’ibisate by’ifeza 40 biciyemo imyobo. Uzashinge ikadire imwe mu bisate bibiri n’indi uyishinge mu bisate bibiri.
-
-
Kuva 26:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Kandi uzabaze amakadire umunani n’ibisate by’ifeza byo kuyashingamo, ni ukuvuga ibisate 16. Uzashinge ikadire mu bisate bibiri n’indi uyishinge mu bisate bibiri, bityo bityo.
-
-
Kuva 26:32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Uzayimanike ku nkingi enye zibajwe mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya zisizeho zahabu. Izo nkingi uzazishyireho utwuma duhese ducuzwe muri zahabu. Zizabe zishinze ku bisate bine by’ifeza biciyemo imyobo.
-