-
Kuva 28:22-25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “Igitambaro cyo kwambara mu gituza uzagikorere imikufi imeze nk’imigozi iboheranyije, ikozwe muri zahabu itavangiye.+ 23 Kandi uzacure impeta ebyiri muri zahabu zo gushyira kuri cya gitambaro. Izo mpeta zombi uzazitere ku mitwe yombi y’icyo gitambaro ahagana hejuru. 24 Uzanyuze ya mikufi ibiri ya zahabu muri izo mpeta zombi ziri ku mitwe y’icyo gitambaro ahagana ku mpera. 25 Imitwe y’iyo mikufi yombi uzayinyuze muri twa dufunga tubiri turi ku ntugu za efodi, ahagana imbere.
-