-
Kuva 39:15-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Igitambaro cyo kwambara mu gituza bagikorera imikufi imeze nk’imigozi iboheranyije, ikozwe muri zahabu itavangiye.+ 16 Bacura udufunga tubiri twa zahabu n’impeta ebyiri za zahabu. Izo mpeta zombi bazitera ku mitwe yombi y’icyo gitambaro ahagana hejuru. 17 Barangije banyuza ya mikufi ibiri ya zahabu muri izo mpeta zombi ziri ku mitwe y’icyo gitambaro ahagana hejuru. 18 Banyuza imitwe y’iyo mikufi yombi muri twa dufunga tubiri turi ku ntugu za efodi, ahagana imbere.
-