-
Kuva 28:26-28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Uzacure impeta ebyiri muri zahabu uzishyire ku mitwe yombi y’igitambaro cyo kwambara mu gituza, ku ruhande rw’imbere rukora kuri efodi, ahagana hasi.+ 27 Uzacure izindi mpeta ebyiri muri zahabu uzishyire ahagana hasi kuri efodi, hafi y’umushumi wo kuyikenyeza.+ 28 Bazafate umushumi w’ubururu bawunyuze mu mpeta z’icyo gitambaro cyo kwambara mu gituza, bawupfundike ku mpeta ziri kuri efodi, kugira ngo icyo gitambaro gikomeze kuba haruguru y’umushumi wo gukenyeza efodi, ntikikajye gitandukana na yo.
-