-
Kuva 39:19-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Bacura impeta ebyiri muri zahabu, bazishyira ku mitwe yombi y’icyo gitambaro cyo kwambara mu gituza, ku ruhande rw’imbere rukora kuri efodi, ahagana hasi.+ 20 Bacura izindi mpeta ebyiri muri zahabu, bazishyira ahagana hasi kuri efodi, hafi y’aho iteranyirije hejuru y’umushumi wo kuyikenyeza. 21 Hanyuma bafata umushumi w’ubururu bawunyuza mu mpeta z’icyo gitambaro cyo kwambara mu gituza bawupfundika ku mpeta ziri kuri efodi, kugira ngo icyo gitambaro gikomeze kuba haruguru y’umushumi wo gukenyeza efodi, ntikikajye gitandukana na efodi, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
-