39 “Uzabohe ikanzu y’ibara rimwe irimo udutako twa karokaro, uyibohe mu budodo bwiza, ubohe n’igitambaro kizingirwa ku mutwe n’umushumi.+
40 “Naho abahungu ba Aroni+ uzababohere amakanzu, imishumi n’ibitambaro bizingirwa ku mitwe kugira ngo bibaheshe icyubahiro n’ubwiza.+