-
Kuva 28:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 “Iyi ni yo myenda bazaboha: Igitambaro cyo kwambara mu gituza,+ efodi,+ ikanzu itagira amaboko,+ ikanzu y’ibara rimwe irimo udutako twa karokaro, igitambaro cyihariye kizingirwa ku mutwe+ n’umushumi.+ Bazabohere umuvandimwe wawe Aroni n’abahungu be imyambaro yo gukorana umurimo w’ubutambyi kugira ngo bambere abatambyi.
-
-
Kuva 39:27-29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Hanyuma babohera Aroni n’abahungu be amakanzu mu budodo bwiza, bikorwa n’umuhanga wo kuboha.+ 28 Bababohera n’igitambaro kizingirwa ku mutwe+ hamwe n’ibitambaro byo kwambara ku mutwe by’umurimbo,+ babiboha mu budodo bwiza. Baboha n’amakabutura+ mu budodo bwiza bukaraze, 29 n’imishumi mu budodo bwiza bukaraze, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku, bikorwa n’umuhanga wo kuboha, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
-