ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 4:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Yehova abwira Mose ati: “Nugenda ugasubira muri Egiputa, uzakorere imbere ya Farawo bya bitangaza byose naguhaye ubushobozi bwo gukora.+ Nanjye nzamureka yinangire+ kandi ntazareka Abisirayeli ngo bagende.+

  • Kuva 7:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Nyamara nk’uko Yehova yari yarabivuze, Farawo yanga kumva*+ kandi ntiyabumvira.

  • Kuva 7:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Ariko abatambyi bo muri Egiputa bakora iby’ubumaji na bo bakora nk’ibyo babikoresheje ubumaji bwabo,+ bituma Farawo akomeza kwinangira ntiyabumvira, nk’uko Yehova yari yarabivuze.+

  • Kuva 8:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Farawo abonye ko akize icyo cyago arinangira,+ ntiyabumvira nk’uko Yehova yari yarabivuze.

  • Kuva 8:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Nuko abo batambyi bakora iby’ubumaji babwira Farawo bati: “Ni imbaraga z’Imana*+ zibikoze!” Ariko nk’uko Yehova yari yarabivuze, Farawo akomeza kwinangira ntiyabumvira.

  • Kuva 9:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Ariko Yehova areka Farawo arongera yanga kumva, ntiyabumvira, nk’uko Yehova yari yarabibwiye Mose.+

  • Kuva 9:35
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 35 Farawo akomeza kwanga ntiyareka Abisirayeli ngo bagende, nk’uko Yehova yari yarabivuze binyuze kuri Mose.+

  • Kuva 10:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Ariko Yehova areka Farawo akomeza kwinangira,+ ntiyareka Abisirayeli ngo bagende.

  • Kuva 10:27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Nanone Yehova areka Farawo akomeza kwinangira, ntiyemera kubareka ngo bagende.+

  • Kuva 11:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Mose na Aroni bakoreye ibyo bitangaza byose imbere ya Farawo.+ Ariko Yehova yararekaga Farawo akinangira, akanga kurekura Abisirayeli ngo bave mu gihugu cye.+

  • Kuva 14:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Uko ni ko Yehova yaretse Farawo umwami wa Egiputa akinangira maze agakurikira Abisirayeli igihe bavaga muri Egiputa nta bwoba bafite.+

  • Abaroma 9:17, 18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Ibyanditswe byerekeza kuri Farawo bigira biti: “Icyatumye nkureka ugakomeza kubaho, ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi izina ryanjye rimenyekane mu isi yose.”+ 18 Ubwo rero, uwo ishatse imugirira imbabazi, ariko nanone uwo ishatse iramureka akanga kumva.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze