-
Kuva 8:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Abatambyi bakora iby’ubumaji na bo bakora nk’ibyo, bakoresheje ubumaji bwabo, bateza ibikeri mu gihugu cya Egiputa.+
-
-
Kuva 8:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Abatambyi bakora iby’ubumaji na bo bagerageza kuzana imibu bakoresheje ubumaji bwabo+ ariko birabananira. Imibu ijya ku bantu no ku matungo.
-
-
Kuva 9:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Abatambyi bakora iby’ubumaji ntibashoboye kugera imbere ya Mose bitewe n’ibyo bibyimba, kuko abo batambyi n’Abanyegiputa bose bari babirwaye.+
-
-
2 Timoteyo 3:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Abo bantu barwanya ukuri nk’uko Yane na Yambure barwanyije Mose. Ni abantu badatekereza neza, kandi rwose Imana ntibemera, kuko baba batagikurikiza inyigisho z’Abakristo.
-