ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 7:11, 12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Icyakora Farawo na we ahamagara abanyabwenge n’abapfumu maze abatambyi bo muri Egiputa+ bakora iby’ubumaji na bo bakora nk’ibyo, babikoresheje ubumaji bwabo.+ 12 Buri wese ajugunya inkoni ye hasi maze zihinduka inzoka nini ariko inzoka ya Aroni imira inzoka zabo.*

  • Kuva 7:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Mose na Aroni bahita babigenza batyo nk’uko Yehova yabibategetse, Aroni afata inkoni ayikubitisha amazi y’Uruzi rwa Nili Farawo n’abagaragu be bareba, maze amazi yose yo mu Ruzi rwa Nili ahinduka amaraso.+

  • Kuva 7:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Ariko abatambyi bo muri Egiputa bakora iby’ubumaji na bo bakora nk’ibyo babikoresheje ubumaji bwabo,+ bituma Farawo akomeza kwinangira ntiyabumvira, nk’uko Yehova yari yarabivuze.+

  • Kuva 8:17, 18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Nuko babigenza batyo. Aroni arambura ukuboko akubitisha inkoni ye umukungugu wo hasi, maze imibu ijya ku bantu no ku matungo. Umukungugu wo hasi wose uhinduka imibu, ikwira mu gihugu cya Egiputa hose.+ 18 Abatambyi bakora iby’ubumaji na bo bagerageza kuzana imibu bakoresheje ubumaji bwabo+ ariko birabananira. Imibu ijya ku bantu no ku matungo.

  • Kuva 9:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Abatambyi bakora iby’ubumaji ntibashoboye kugera imbere ya Mose bitewe n’ibyo bibyimba, kuko abo batambyi n’Abanyegiputa bose bari babirwaye.+

  • 2 Timoteyo 3:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Abo bantu barwanya ukuri nk’uko Yane na Yambure barwanyije Mose. Ni abantu badatekereza neza, kandi rwose Imana ntibemera, kuko baba batagikurikiza inyigisho z’Abakristo.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze