-
Kuva 14:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nanjye ndareka Abanyegiputa binangire babakurikire kugira ngo niheshe icyubahiro binyuze kuri Farawo n’abasirikare be bose n’amagare ye y’intambara n’abarwanira ku mafarashi be.+
-
-
Yosuwa 2:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yarababwiye ati: “Nzi neza ko Yehova azabaha iki gihugu+ kandi mwaduteye ubwoba.+ Abaturage b’iki gihugu bose mwabakuye umutima.+ 10 Byatewe n’uko twumvise ukuntu igihe mwavaga muri Egiputa,+ Yehova yakamije Inyanja Itukura, mukayambuka munyuze ku butaka bwumutse. Nanone twumvise ukuntu mwishe abami babiri b’Abamori bo mu burasirazuba bwa Yorodani, ari bo Sihoni+ na Ogi.+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 16:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Mubwire abatuye isi icyubahiro cye,
Mubwire abantu bose imirimo itangaje yakoze.
-
-
Imigani 16:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Yehova yaremye ibintu byose kugira ngo umugambi we ugerweho,
Ndetse n’umuntu mubi yagennye igihe azamuhanira.+
-
-
Yesaya 63:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Ari he Uwatumye ukuboko kwe kwiza kugenda iburyo bwa Mose?+
-
-
Abaroma 9:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Ibyanditswe byerekeza kuri Farawo bigira biti: “Icyatumye nkureka ugakomeza kubaho, ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi izina ryanjye rimenyekane mu isi yose.”+
-