-
Kubara 21:33, 34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Hanyuma bahindura icyerekezo bazamukira mu Nzira y’i Bashani. Ogi+ umwami w’i Bashani aza kurwana na bo ari kumwe n’ingabo ze zose, ngo barwanire ahitwa Edureyi.+ 34 Yehova abwira Mose ati: “Ntimumutinye,+ kuko nzabafasha mukamutsinda we n’ingabo ze zose, kandi nkabaha igihugu cye.+ Muzamukorere nk’ibyo mwakoreye Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni.”+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 3:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko Yehova Imana yacu aduha na Ogi umwami w’i Bashani, aduha n’abantu be bose turabica ntihagira n’umwe urokoka.
-
-
Yosuwa 9:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Baramusubiza bati: “Duturutse mu gihugu cya kure+ bitewe n’uko twumvise izina rya Yehova Imana yawe, kuko twumvise gukomera kwe n’ibyo yakoreye muri Egiputa byose,+ 10 ndetse n’ibintu byose yakoreye abami babiri b’Abamori bo mu burasirazuba bwa Yorodani,* ari bo Sihoni+ umwami w’i Heshiboni na Ogi+ umwami w’i Bashani wabaga muri Ashitaroti.
-