-
Kuva 9:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Ariko icyatumye nkureka ugakomeza kubaho, ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye kandi izina ryanjye rimenyekane mu isi yose.+
-
-
Kuva 18:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko Yetiro aravuga ati: “Yehova nasingizwe, we wabarokoye akabakura muri Egiputa, akabakiza Farawo kandi akarokora abantu be, akabakiza Abanyegiputa babakandamizaga. 11 Ubu noneho menye ko Yehova akomeye kuruta izindi mana zose,+ kubera ibyo yakoreye Abanyegiputa bagiriye nabi Abisirayeli babitewe n’ubwibone.”
-
-
Zab. 106:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Amazi yarengeye abanzi babo,
Ntihagira n’umwe muri bo urokoka.+
-