ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 20:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 “Fata inkoni yawe, maze wowe na Aroni umuvandimwe wawe mukoranye Abisirayeli, mubwire urutare ruvemo amazi Abisirayeli babireba. Mukure amazi mu rutare, muyabahe bayanywe, bahe n’amatungo yabo.”+

  • Gutegeka kwa Kabiri 8:14, 15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 ntimuzishyire hejuru+ ngo mwibagirwe Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa, aho mwakoreshwaga imirimo ivunanye,+ 15 akabanyuza mu butayu bunini buteye ubwoba+ burimo inzoka z’ubumara na sikorupiyo,* kandi akabanyuza ku butaka bwumye butagira amazi. Yabavaniye amazi mu rutare rukomeye,+

  • Nehemiya 9:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Barashonje ubaha ibyokurya bivuye mu ijuru,+ bagize inyota ubaha amazi yo kunywa uyakuye mu rutare,+ maze urababwira ngo bagende bature mu gihugu wari wararahiye ko uzabaha.

  • Zab. 78:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Yasatuye ibitare mu butayu,

      Kugira ngo ibahe amazi yo kunywa menshi nk’ayo hagati mu nyanja.+

  • Zab. 105:41
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 41 Yafunguye urutare amazi atangira kududubiza,+

      Maze atemba nk’uruzi mu turere tw’ubutayu.+

  • 1 Abakorinto 10:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Ariko rero bavandimwe, ndashaka ko mumenya ko ba sogokuruza bose bagendaga munsi y’igicu+ kandi bose banyuze mu nyanja.+

  • 1 Abakorinto 10:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 kandi bose banywaga ibyokunywa bivuye ku Mana.+ Bose banywaga amazi y’urutare rw’Imana rwagendanaga na bo kandi urwo rutare rwagereranyaga Kristo.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze