-
Kuva 17:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Jya imbere y’abantu, ujyane na bamwe mu bayobozi b’Abisirayeli, witwaje inkoni yawe wakubitishije Uruzi rwa Nili.+ Uyifate mu ntoki ugende. 6 Nanjye nzahagarara imbere yawe ku rutare rw’i Horebu. Uzakubite urwo rutare, na rwo ruzavamo amazi abantu bayanywe.”+ Nuko Mose abigenza atyo abayobozi b’Abisirayeli babireba.
-
-
Zab. 78:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Yasatuye ibitare mu butayu,
Kugira ngo ibahe amazi yo kunywa menshi nk’ayo hagati mu nyanja.+
-
-
Zab. 114:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ni yo ihindura urutare rukaba ikidendezi cy’amazi gikikijwe n’urubingo,
N’urutare rukomeye ikaruhinduramo isoko y’amazi.+
-