-
Kuva 17:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Nanjye nzahagarara imbere yawe ku rutare rw’i Horebu. Uzakubite urwo rutare, na rwo ruzavamo amazi abantu bayanywe.”+ Nuko Mose abigenza atyo abayobozi b’Abisirayeli babireba.
-
-
Kubara 20:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Mose ahita azamura ukuboko akubita inkoni ye kuri urwo rutare inshuro ebyiri, havamo amazi menshi. Abisirayeli bose baranywa, baha n’amatungo yabo.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 8:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 ntimuzishyire hejuru+ ngo mwibagirwe Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa, aho mwakoreshwaga imirimo ivunanye,+ 15 akabanyuza mu butayu bunini buteye ubwoba+ burimo inzoka z’ubumara na sikorupiyo,* kandi akabanyuza ku butaka bwumye butagira amazi. Yabavaniye amazi mu rutare rukomeye,+
-
-
Zab. 107:35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Ubutayu abuhindura ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo,
N’ubutaka butagira amazi akabuhindura amasoko y’amazi.+
-