22 “Ayo Mategeko Yehova yayabwiriye Abisirayeli bose ku musozi ari hagati mu muriro, mu gicu no mu mwijima mwinshi,+ ayavuga mu ijwi riranguruye kandi nta kindi yongeyeho. Hanyuma ayandika ku bisate bibiri by’amabuye arabimpa.+
38 Uwo ni we wabanaga n’Abisirayeli mu butayu, ari kumwe n’umumarayika+ wavuganiye na we+ ku Musozi wa Sinayi hamwe na ba sogokuruza, kandi yahawe ubutumwa bw’Imana bufite imbaraga kugira ngo abutugezeho.+