-
Kuva 24:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Yehova abwira Mose ati: “Zamuka unsange ku musozi kandi uhagume, kuko nshaka kuguha ibisate by’amabuye n’amabwiriza n’amategeko nzandika kugira ngo nigishe abantu.”+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 4:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Yehova yatangiye kubavugisha ari hagati muri uwo muriro.+ Mwumvaga amajwi ariko ntihagire ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose mubona.+ Mwumvaga ijwi gusa.+ 13 Nuko ababwira isezerano rye,+ ari yo Mategeko Icumi,*+ kandi abategeka kuryubahiriza. Hanyuma ayo mategeko ayandika ku bisate bibiri by’amabuye.+
-