ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 19:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 None rero, nimwumvira ijwi ryanjye mudaca ku ruhande kandi mukubahiriza isezerano ryanjye, muzaba umutungo wanjye wihariye* natoranyije mu bandi bantu bose,+ kuko isi yose ari iyanjye.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 5:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 Yehova Imana yacu yagiranye natwe isezerano ku musozi wa Horebu.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 9:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Igihe nazamukaga umusozi ngiye guhabwa ibisate by’amabuye,+ ari byo bisate biriho isezerano Yehova yagiranye namwe,+ namaze kuri uwo musozi iminsi 40 n’amajoro 40.+ Sinigeze ngira icyo ndya cyangwa ngo ngire icyo nywa.

  • Abaheburayo 9:19, 20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Igihe Mose yari amaze kubwira abantu bose amabwiriza yose akubiye mu Mategeko, yafashe amaraso y’ibimasa bikiri bito n’ay’ihene n’amazi n’ubwoya bw’umutuku n’agati kitwa hisopu, maze ayaminjagira ku gitabo* cy’isezerano no ku bantu bose. 20 Aravuga ati: “Aya ni amaraso y’isezerano,* kandi iryo sezerano ni ryo Imana yabategetse kumvira.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze