-
Kuva 24:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Mose afata igice kimwe cy’amaraso ayashyira mu dusorori, ikindi gice akiminjagira ku gicaniro.* 7 Hanyuma afata igitabo cy’isezerano agisomera abantu mu ijwi riranguruye.+ Nuko baravuga bati: “Ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”+ 8 Mose afata ya maraso ayaminjagira ku bantu,+ aravuga ati: “Aya ni amaraso y’isezerano* Yehova agiranye namwe nk’uko mumaze kubyiyemerera.”+
-