-
Abaheburayo 9:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ni yo mpamvu isezerano rya mbere na ryo ritari kugira agaciro hatabanje kumenwa amaraso. 19 Igihe Mose yari amaze kubwira abantu bose amabwiriza yose akubiye mu Mategeko, yafashe amaraso y’ibimasa bikiri bito n’ay’ihene n’amazi n’ubwoya bw’umutuku n’agati kitwa hisopu, maze ayaminjagira ku gitabo* cy’isezerano no ku bantu bose. 20 Aravuga ati: “Aya ni amaraso y’isezerano,* kandi iryo sezerano ni ryo Imana yabategetse kumvira.”+
-