-
Kubara 35:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Muzahitemo imijyi iri ahantu heza, muyigire imijyi yo guhungiramo, kandi umuntu wishe undi atabishakaga, azajya ayihungiramo.+
-
-
Kubara 35:22-25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “‘Ariko niba yamuhiritse mu buryo butunguranye atamwangaga cyangwa akamutera ikintu atagamije kumugirira nabi,+ 23 cyangwa agahirika ibuye atamubonye rikamugwira agapfa, akaba atamwangaga kandi atashakaga kumugirira nabi, 24 abaturage bazacire urubanza uwishe uwo muntu n’uhorera uwishwe bakurikije ibyo bintu byose.+ 25 Abaturage bazakize uwo muntu wishe undi, bamusubize mu mujyi yari yarahungiyemo kugira ngo uhorera uwishwe atamwica. Azahagume kugeza igihe umutambyi mukuru wasutsweho amavuta yera azapfira.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 19:3-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Muzaharure imihanda ijya muri iyo mijyi kandi igihugu Yehova Imana yanyu yabahaye ngo mucyigarurire muzakigabanyemo gatatu kugira ngo umuntu wese wishe undi ajye ahungirayo.
4 “Umuntu wese ushobora kwica undi agahungirayo kandi akabaho, ni uwishe mugenzi we atabishaka kandi atari asanzwe amwanga.+ 5 Urugero, umuntu wajyanye na mugenzi we mu ishyamba gushaka inkwi, ashobora kuzamura ishoka ngo ateme igiti, iyo shoka igakuka ikikubita kuri mugenzi we agapfa. Uwo muntu azahungire muri umwe muri iyo mijyi kugira ngo akomeze kubaho.+
-
-
Yosuwa 20:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nuko batoranya Kedeshi+ y’i Galilaya mu karere k’imisozi miremire ya Nafutali, Shekemu+ yo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu na Kiriyati-aruba,+ ni ukuvuga Heburoni yo mu karere k’imisozi miremire ya Yuda. 8 Mu karere ka Yorodani, ni ukuvuga mu burasirazuba bwa Yeriko, mu karere kahawe umuryango wa Rubeni mu bibaya byo mu butayu, batoranyije umujyi wa Beseli,+ mu karere kahawe umuryango wa Gadi batoranya umujyi wa Ramoti+ y’i Gileyadi, naho mu karere kahawe umuryango wa Manase,+ batoranya umujyi wa Golani+ y’i Bashani.
9 Iyo ni yo mijyi Umwisirayeli wese cyangwa umunyamahanga wabaga mu Bisirayeli wicaga umuntu atabishaka, yashoboraga guhungiramo+ kugira ngo ushaka guhorera uwishwe atamwica mbere y’uko ajya kuburanira imbere y’abaturage.+
-