-
Kuva 18:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Nuko Mose atoranya mu Bisirayeli bose abagabo bashoboye maze abagira abayobozi b’abaturage. Bamwe bayobora abantu 1.000, abandi bayobora abantu 100, abandi bayobora abantu 50, abandi bayobora abantu 10. 26 Baciraga abantu imanza igihe cyose byabaga ari ngombwa. Imanza zikomeye zose bazizaniraga Mose+ ariko imanza zose zoroheje ni bo ubwabo bazicaga.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 16:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 “Muzishyirireho abacamanza+ n’abayobozi mu mijyi yose Yehova Imana yanyu agiye kubaha mukurikije imiryango yanyu kandi bajye bacira abaturage imanza zitabera.
-