-
Kuva 37:10-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Abaza ameza mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+ Uburebure bwayo bwari santimetero 89,* ubugari bwayo ari santimetero 44 n’ibice 5,* n’ubuhagarike bwayo ari santimetero 67.+ 11 Ayasiga zahabu itavangiye kandi ayazengurutsaho umuguno wa zahabu. 12 Ayakorera umuzenguruko* ufite ubugari bureshya na santimetero zirindwi n’ibice bine,* kandi uwo muzenguruko awushyiraho umuguno wa zahabu. 13 Ayacurira impeta enye nini muri zahabu maze azishyira mu nguni enye aho buri kuguru kw’ameza gutereye. 14 Izo mpeta zari zegereye umuzenguruko kandi zari izo gushyirwamo imijishi yo guheka ameza. 15 Hanyuma abaza imijishi yo guheka ameza, ayibaza mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya kandi ayisiga zahabu.
-